Nk'uko buri kintu cyose gifite ubumwe buyobora imibereho yacyo, ni ko n'imibereho y'umwuka ifite ubumwe bugomba gukurikizwa kugira ngo ugirane ubumwe n'lmana.

1. IMANA IRAGUKUNDA, KANDI IFITIYE IMIBEREHO YAWE IMIGAMBI ITANGAJE

URUKUNDO RW'IMANA

"Kuko Imana yakunze abari mw'isi cyane, byatumye itang'Umwana wayo w'ikinege kugira ng'umwizera wes' atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo bohoraho" (Yohana 3:16).

IMIGAMBI IMANA IGUFITIYE

"Ariko njyeweho, nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi" (Yohana 10:10).

Mbese ni kuki hari abantu benshi badafite ubwo bugingo? Ni uko...


2. UMUNTU NI UMUNYABYAHA,KANDI IBYAHA BYE BYAMUTANDUKANIJE N'IMANA BITUMA ATAMENYA URUKUNDO N'IMIGAMBI IMANA IFITIYE IMIBEREHO YE.

UMUNTU N'UMUNYABYAHA

"Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'lmana" (Abaroma 3:23)

Umuntu yaremewe kugirana ubumwe n'lmana. Ariko umuntu yanyuranije n'imigambi y'lmana ahitamo kuyigomera, ntiyayumvira. Kugomera Imana ni ko gukora icyaha. Iyo umuntu anyuranyije n'iby'lmana ishaka akomeza kuba mu mibereho y'ibyaha.

UMUNTU YATANDUKANYE N'IMANA

"Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'lmana yanyu"(yesaya 59:2)

kiny1

Imana irera. Umuntu ni umunyabyaha. Hagati ye n'lmana hari Umworera w'ibyaha wamutandukanije n'lmana . Umuntu agerageza gukoresha uburyo bwinshi bwamugeza ku Mana, agashakira inzira mw'idini, mu masengesho, mu mirimo myiza n'ibindi. Ariko ibyo byose ntibihagije, umuntu aba akiri umunyabyaha.

Hariho inzira imwe ihuza umuntu n'lmana


3. YESU KRISTO Nl WE NZIRA Y'UKURI IGEZ'UMUNTU KU MANA, YARADUPFIRIYE, MURIWE Nl HO USHOBORA KUMENYERA URUKUNDO N'IMIGAMBI IMANA IFITIYE IMIBEREHO YAWE.

YARAPFUYE KANDI ARAZUKA, KUGIRA NGO ATUGEZE KU MANA

"Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa, kugira ngo atuyobore ku Mana"(1 Petero 3:18)

YESU Nl MUZIMA

''Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, agahambwa, akazuka ku munsi wa gatatu, nk'uko byari byaranditswe" (1 Abakorinto 15:3,4)

YESU NIWE NZIRA WENYINE

"Yesu aramubgira ati: Ni jye nzira, n'ukuri, n'ubugingo: Nta ujya kwa Data ntamujyanye" (Yohana 14:6)

kiny2

Umuntu ntabasha kwigeza ku Mana, byatumye itanga umwana wayo, arapfa, abambwa ku musaraba kugira ngo atubere urutindo rutugeza ku Mana

Ijambo rya kane riragusobanurira uko ushobora kumenya Imana mu mibereho yawe


4. UKWIRIYE KWAKIRA YESU AKAKUBER'UMWAMI N'UMUKIZA. NIBWO UZAMENYA URUKUNDO RW'IMANA N'IMIGAMBI IGUFITIYE MU MIBEREHO YAWE.

UKWIRiYE KWAKIRA UMWAMI YESU MU BURYO BWO KUMWIZERA

"Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye,yabahaye ubushobezi bwo kaba abana b'lmana" (Yohana 1:12)

"Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera: Ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'lmana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira"(Abefeso 2:8,9)

KWAKIRA YESU, N'UKUMUKINGURIRA AKINJIRA MU MUTIMA WAWE

"Dore mpagaze k'urugi, ndakomanga.Umuntu niyumv'ijwi ryanjye, agakingur'urugi, nzinjir'iwe, dusangire" (Ibyahishuwe 3:20)

Kwakir'Umwami Yesu:

  1. N'ukumenya ko urtumunyabyaha, ukihana, ugahindukilir'lmana
  2. N'ukwilingir'lmana ko ishobora kukubabalira rwose.
  3. N'ukwakira Yesu Kristo mu bugingo bwawe umwizeye, akagutegeka kugira ngo ujy'ukora iby'ashaka.

kiny3


USHOBORA KWAKIRA YESU NONAHA

SabaYesu yinjire mu bugingo bwawe.Umwilingire ko ashobora kugukorera icyo yasezeranye. Dore isengesho lishobora kugufasha kwakira Yesu, n'urivuga n'umutima ukunze. Senga uti:

Mwami Yesu ngwino mu bugingo bwaanje. Ibyaha byanjye byantandukanje nawe ndakinginze untegeke. Ngushimiye ko umbabliye kandi kuv'ubunemeye ko ndi umunyabyaha. Ndashaka kubana nawe. Hindura imibereho yanjye yose mbe nk'uko ushaka. Amen.

Mbese, har'ubwo wumv'ili sengesho lihuje n'icy'umutima wawe ushaka?

Ngaho niba ili sengesho lihuje n'icy'umutima wawe ushaka, ngaho noneho livuge usabe Umwami Yesu kwinjira mu bugingo bwawe.


UBURYO USHOBORA KUMENYA KO YESU 

ALI MU BUGINGO BWAWE

Mbese, wakiriye Yesu mu bugingo bwawe? Ubiz'ute? Ubu ali hehe? Ibuka uko mu Byahishuwe 3:20 havuga. Yesu yevuze ko azinjira i wawe. Si koko se? None se umenye ute ko Imana yumvise gusenga kwawe? Imana yadusezeranije ko icyo tuzayisaba cyose tuyizeye izakiduha.

UFITE YESU ABAFITE UBUGINGO BUHORAHO

"Kandiuko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo bahoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo; naho udafite Umwana w'lmana nta bugingo afite. Ibyo ndabibandikiye, mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'lmana, kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho."(1 Yohana 5: 11-13)

Ujye ushima Imana buri munsi. Uyishimire ko Yesu ari mu bungingo bwawe. Umenye neza rwose ko atazagusiga wenyine (Matayo 28:20; Abaheburayo 13:5). Ushobora kumenya ko Yesu abana nawe kandi ko ufite ubugingo buhoraho nk'uko yabisezeranye.


NTIWISHINGIKIRIZE KU BY'UMUTIMA WAWE WIBWIRA

Ushobora kugira umunezero ubundi ukagira umubabaro. Uko uzaba uri kose, umenye ko Yesu adahinduka.     (Abaheburayo 13:5)

  1. Ukuri kw'lmana ni ko mbaraga zituyobora.
  2. Kwizera ni ko kuduhesha imbaraga z'ukuri.
  3. Iyo twomviye ukuri, ntidutegekwa n'ibyo twibwira.
  4. Twilingira Imana n'ukuri kwayo kuruta ibyo twibwira.

Iyo dukoze icyaha, turacyihana, Imana nayo ikatubabarira. Nuko rero, ntukishingikirize kuby'utekereza, ahubwo wishingikirize ukuri kw'Ijambo ry'lmana kubwo kwizera.


UBWO UMAZE KWAKIRA YESU

Hari ibintu bishya byabonetse mu bugingo bwawe:

  1. Yesu yageze mu bungingo bwaew (Ibyahishuwe 3:20)
  2. Ibyaha byawe byababaliwe (Abakolosai 1:13)
  3. Wahindutse umwana w'lmana (Yohana 1:12)
  4. Uzarushaho kumenya iby'lmana (Yahana 10:10; 2 Abakorinto 5:14-17)

Mbese utekereza ko hari ikindi kintu cyakunezeza kuruta kwakira Yesu mu bugingo bwawe? Mbese ntiwakunda gushimira Imana nonaha ibyo yagukoreye kandi ikaba ikubabaliye? Gushima Imana no gusenga ni byo bigaragaza kwizera. Ngaho dusenge tunezerewe.

None se igisigaye n'iki?


UBURYO BWO GUKURIRA MU MWUKA

Nk'uko urnhinja rugomba gukura, ni ko nawe ugomba gukura mu mibereho y'Umwuka.

Ibi bikurikira bizagufasha kugira imibereho myiza n'ubikurikiza buri munsi.

  1. Jya uvugana n'lmana mu buryo bwo gusenga (Yohana 15:7).
  2. Jya usoma Ijambo ry'lmana (Ibyakozwe n'lntumwa 17:11).
  3. Ube umwizerwa imbere y'lmana (Yohana 14:21)
  4. Iby'ukora n'iby'uvuga bijye bihamya Kristo (Matayo 4:19; Yohana 15:8)
  5. Wilingire Imana mu mibereho yawe yose (I Petero 5:7)
  6. Ujye ureka Umwuka Wera agutegeke, akuyobore kandi agushoboze (Abagalatia 5:16-18; Ibyakorwe n'lntumwa 1:8).

ABAKRISTO BAGOMBA GUTERANIA HAMWE KUKO ALIBYO IGIRAKAMATRO

Biblia itubwira ko dukwillye auteranira hamwe (Abaheburayo 10:25). Kugira nao tubyumve, reka tuvuae ku by'umurfro nkticyiteaerezo:

Iyo inkwi zicaniwe hamwe zirushaho kwaka neza, aliko ukuyemo urukwi rumwe ukarushyira ukwarwo, rurazima. Uko ni ko nawe udashobora kuaira imibereho ya gikristo udafatanije n'abandi. Nufatanya n'abandi bamaze kwakira Yesu koba Umukiza wabo, ni bwo uzarushaho kuaira umuriro wo kwizera mu mutima wawe.

Ujye ufatanya ntitorero ry'abantu bizera ko Ijambo ry'lmana ari iry'ukuri kandi bahimbaza Yesu no kumwubaha.

UKOMEZE GUSOMA AKA GATABO MAZE UGAHE N'UNDI AGASOME


ADDITIONAL ASSISTANCE